• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023, Nibwo  mu mu Murenge wa Mwiri, mu Karere ka Kayonza, Umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wari uri kwamurura inyoni mu muceri yasanzwe mu mazi yapfuye.

Makuru atangwa na mushiki wa nyakwigendera, avuga ko uyu mwana w’umuhungu wasanzwe mu mazi yapfuye, ngo yavuye mu rugo mu gitondo cya kare agiye kwamurura inyoni mu muceri noneho nyuma baza gutungurwa n'inkuru y'incamugongo ibika urupfu rwe.

Ni amakuru ahamywa n'Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Mwiri, Ndabazigiye Jean Damascène wabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ati “Mushiki we yatubwiye ko umwana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yagiye kwamurura inyoni mu muceri wabo uhinze mu gishanga cya Rwinkwavu, abandi bantu bakuru rero nabo bagiyeyo nibo bamubonye mu mazi, nyuma y’aho abandi bana bari hafi aho bavugije induru ko mugenzi wabo aguye mu mazi, abo bantu bakuru baje bagerageza kumukuramo basanga yashizemo umwuka.”

Gitifu yakomeje avuga ko abaturage bahise bahamagara ubuyobozi bujyajyo bubakoresha inama bubabwira ko batemerewe kujyana abana mu mirima y’umuceri cyangwa kubakoresha n’indi mirimo ivunanye.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments