• Imikino / FOOTBALL

Ikipe y'igihugu y'uRwanda y'abatarengeje imyaka 18, itsinze iya Somalia igitego 1-0 mu mukino ufungura CECAFA yabatarengeje iyo myaka .

Ni umukino watangiye ku isaha ya 12h00 za Kenya byari saa 11h00 za hano mu Rwanda , abasore ba Kayiranga Jean Baptiste, batangiye umukino neza basatira ikipe ya Somalia, gusa kubona igitego ntibyabahira , ku munota wa 42 Byiringiro Eric wari wabanje mu izamu ry'uRwanda, yafatiye umupira inyuma y'urubuga rwe maze ahabwa ikarita itukura , ibi byatumye uRwanda rukora impinduka zitunguranye yinjizamo umuzamu Ruhamyankiko Yvan asimbura Ntwali Muhadjiruna.


Wari umukino utoroheye abasore b'uRwanda cyane cyane nyuma yo kubona ikarita itukura 

Igice cya 2 ki gitangira, ikipe y'igihugu y'uRwanda yahise ifungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Sibomana Sultan Bobo, ku mupira yahawe na Bartazali , ikipe y'igihugu ya Somalia, yagerageje gushaka uko yakwishyura ,ariko abasore ba Kayiranga Jean Baptiste bihagararaho, basoza umukino batsinze igitego 1-0 , begukana amanota 3 ya mbere , biteganyijwe ko uRwanda ruzagaruka mu kibuga rukina na Kenya ku munsi wo kuwa mbere .


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments