• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ugushyingo 2023, Nibwo I Bangui, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika yashimiye mugenzi we w’u RwandaPerezida Paul Kagame n’Ingabo z’u Rwanda ku muhate bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye.

Ibi Perezida Faustin-Archange Touadéra yabitangaje nyuma yo kuyobora umuhango wo gusoza amasomo ya Gisirikare yahawe abasore n’inkumi bagera kuri 512 binjiye mu ngabo z’igihugu za Santarafurika (FACA).

Perezida Touadéra yagize ati; “Murabizi ko twahuye n’ibizazane byinshi. Kugira ngo tuve muri ibi bibazo by’umutekano mucye, twagiranye amasezerano hagati yacu n’u Rwanda kugira ngo batange amahugurwa ku ngabo zacu.”

Perezida wa Santarafurika avuga ko amahugurwa nk’aya ya Gisirikare ari ikimenyetso kigaragaza umusaruro utangiye kuva mu masezerano y’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi mu bya Gisirkare nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

“Nifuje gushimira Perezida Paul Kagame n’Ingabo z’u Rwanda baje hano kudufasha kuva muri ibi bizazane. Mboneyeho kandi gushimira Ingabo za Santarafurika zatangiye kuzamura urwego. Icyo nababwira ni uko nezerewe kuko nabonye ko batojwe neza. Nizeye ko amahugurwa nk’aya azahabwa n’urundi rubyiruko mu rwego rwo kuzamura urwego rw’abasirikare bacu.”

Igihugu cya Santarafurika cyahuye n’ibibazo by’intambara mu bihe bitandukanye ariko biza kuba bibi cyane muri 2013 ubwo inyeshyamba z’Abayisilamu zitwa Seleka zafataga ubutegetsi zihiritse uwahoze ayobora iki gihugu Francois Bozize.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments