• Amakuru / POLITIKI
Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Goma kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, Moïse Katumbi uri mu bakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu matora ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023, yavuze ko naramuka atorewe kuba Perezida azakemura ikibazo cy'Umutwe wa M23 ndetse no kuzamura umushahara w'abari mu gisirikare cya Leta, FARDC na Polisi.

Katumbi mu byo yabwiye abitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yagarutse ku bibazo by’umutekano, avuga ko bikomeye kandi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage dore ko abagera kuri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

Ati “Abenshi muri bo babayeho mu buzima bubi.”

Yavuze ko naramuka atowe yatanze icyizere ko azakora ibishoboka akazahura umutekano n’amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyabaho idafite Kivu y’Amjyaruguru. Ntitugomba gutakaza na santimetero n’imwe y’igihugu cyacu. Nzanywe no kuvuguta umuti w’ikibazo cya M23.”

Akomeza ati" Nzi neza ko ingabo za FARDC zitishimiye umushara zihabwa bityo rero nzabikemura vuba.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments