• Amakuru / MU-RWANDA
Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2023, Nibwo  mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini akarere ka Kayonza ku muhanda hatoraguwe umurambo w’umugabo w’imyaka 33.

Ni nyakwigendera usize umugore n’abana babiri akaba avuka mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Rukara mu Mudugudu wa Kamajigija, akaba yari asanzwe atunzwe no gukorera abandi bantu imirimo itandukanye irimo ubuhinzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’umurambo w’uyu mugabo yamenyekanye bayabwiwe n’abantu bari bagiye mu kazi bakabona umurambo w’umuntu hafi y’umuhanda.

Yagize ati “Yabonywe n’abantu bajyaga mu kazi mu gitondo nka saa Kumi n’Ebyiri bahita baduhamagara tujyayo turareba, twahise duhamagara inzego z’umutekano ziraza zirapima babona ako kanya nta bikomere umurambo ufite, bahitamo kumujyana ku bitaro bya Gahini ngo umubiri we ukorerwe isuzuma, hari abaturage batubwiye ko umunsi ubanziriza ue’ejo bari bamubinye yicaye hafi aho ari muzima.”

Gitifu Murekezi yavuze ko inzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyo uwo muntu yaba yazize, yavuze ko kandi abaganga bari kumupima kugira ngo barebe niba hari ikindi kibazo yari afite cyangwa se niba yaba yishwe.

Ku ruhande rw'umuryango we rutangaza ko ntakibazo runaka bari bafitanye kuko umugore wa nyakwigendera yatangaje ko nta kibazo bari bafitanye dore ko bari bamaze kubyarana abana babiri, buri umwe yabaga mu nzu ye, bagahurira ku nshingano zo kwita ku bana.

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Kayonza zatangiye iperereza ku murambo wo mu Murenge wa Gahini, kugeza hakaba hataramenyekana icyamwishe.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments