• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2023, Nibwo Mu mujyi wa Kigali,  hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’ inkoni yera.

Ni igikorwa cyatangiye hifashishijwe urugendo rwari rugamije kugaragarariza no gusobanurira abakoresha umuhanda barimo abatwara ibinyabiziga bitandukanye ndetse n'abagenzi bitwaye, rwatangiriye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali ahazwi nko ku Giti cy'Inyoni.

Ni igikorwa cyateguwe n'Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona (RUB), aho abanyamuryango bawo ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda, Ishami ryo mu Muhanda, bahagarikaga ibinyabiziga maze umwe muri bo akajya yinjira imbere mu modoka agasangiza ubutumwa umushoferi n'abagenzi atwaye akamaro k'Inkoni Yera( White canne) n'imbogamizi abayikoresha bahura nazo.

Bamwe mu bakurikiye ubutumwa bwatangwaga n'abafite ubumuga bwo kutabona witwa Niyobuhungiro Jean Bosco, avuga ko buri muntu wese akwiye guha agaciro abakoresha Inkoni Yera anasaba abantu bapfobya abafite ubumuga bwo kutabona guhindura imyumvire ahubwo bakaba abambere mu kubafasha.

Yagize ati" Abafite ubumuga bwo kutabona turabakunda kandi buri umwe akwiye kubaha agaciro akabafasha aho bahuriye hose naho ababapfobya bo bakwiye kwisubiraho kuko ni abantu nk'abandi".

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bahura n'inzitizi zitandukanye mu ngendo zabo bakora byu mwihariko aho batuye aho usanga inkoni yera bifashisha ikomwa mu nkokora n'ibinogo, ahantu hadapfutse ndetse na za rigore ibishobora gutuma banabura ubuzima nkuko Mugiraneza Jean Bosco, umwe mu banyamuryango ba RUByabitangarije BTN mu kiganiro kigufi bagiranye.

Agira ati" Ndashimira buri muntu wese uha agaciro Abafite Ubumuga bwo Kutabona kuko biratunezeza cyane. Ariko kugeza ubu Abafite Ubumuga bwo Kutabona turacyafite ikibazo cyo kuba mu nzira tunyura n'aho dutuye tuhahurira n'inzitizi ziterwa n'ibinogo bidapfutse neza, imiferege n'imigendekere itari myiza muri kaburimbo aho usanga ibyo byose bifata inkoni yera ugasanga bishobora kuduteza impanuka ikomeye".

Ku ruhande rw'abanyabiziga bakoresha umuhanda byu mwihariko mu mujyi wa Kigali, Basanga inzego z'ubuyobozi zari zikwiye gukora ahantu hihariye abafite ubumuga bakoresha kuko byafasha buri wese kutagwa mu ikosa, nkuko Hategekimana Francois, umumotari ukorera mu mujyi wa Kigali yabitangarije BTN.

Ati" Abafite ubumuga bwo kutabona ntamuntu udakwiye kubaha agaciro ariko nanone nkatwe abatwara ibinyabiziga twasabaga Leta ko bakorerwa umuhanda cyangwa inzira yihariye ku buryo uhageze wese yigengeserera byibura muri metero Ijana kuko byatuma ntawe ugwa mu ikosa.

Nubwo hari abumva bakanaha agaciro abafite ubumuga bwo kutabona, haracyari ikibazo cy'ababyeyi babyara abana babo bakabaheza bitewe nuko bavukanye ubumuga bwo kutabona nkuko bisobanurwa n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona (RUB), Dr. Kanimba Donathile ugira inama iyo miryango kwisubiraho kuko uwo bima amahirwe ariwe ushobora kubabera umucunguzi.

Avuga ati" RUB igerageza gukora ibishoboka dufatanyaje n'inzego zitandukanye za leta duhereye ku nzego zibanze ngo dukure mu bwigunge abafite ubumuga bwo kutabona ariko turacyashegeshwa n'imiryango igiheza abana babo bitewe nuko bavukanye ubumuga bwo kutabona. Turasaba buri muntu wese byu mwihariko ababyeyi kudaheza abafite ubumuga bwo kutabona kuko iyo umuheje uba umuhemukiye nawe utiretse, ntago uba uzi icyo ejo yakubera wasanga ariwe mucunguzi wawe mu gihe cy'amage".

Iki gikorwa cy'urugendo kigamije kwerekana no gusobanurira abantu akamaro ko gukoresha inkoni Yera, muri iki cyumweru cyahariwe Inkoni Yera, cyahereye ku Giti kinyoni, Igahanga mu karere ka Kicukiro bikaba biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo gisorezwa mu mujyi rwa gati kwa Rubangura.

Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeje tariki ya 15 Ukwakira nk’umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera kuva mu 1969 mu gihe mu Rwanda uzizihizwa ku itariki ya 15 Ugushyingo.

Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona (RUB) ukorera mu Rwanda ukaba ufite ikicaro mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Inkoni Yera, Ubwisanzure bwanjye".

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:















Amashusho:







Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments