• Imikino / FOOTBALL

Bamwe mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ,Amavubi bageze kuri Hotel Saint Famille aho bitabiriye umwiherero wo gutegura imikino yo gushaka itike y'imikino yanyuma y'igikombe cy'isi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yahamagaye abakinnyi 30 bagomba guhangana na Zimbabwe na Afurika y'epfo, mu gitondo cyo kuri  iki cyumweru nibwo bamwe muri aba bakinnyi batangiye kwitabira ubutumire bw'Amavubi .

Mubitabiriye harimo nka Rwatubyaye Abdul, Serumogo Ally Omar, Muhire Kevin na Mitima Isaac wa Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard na Mugunga Yves ba Kiyovu Sports na Kwitonda Alain Baca wa APR FC , aba bakinnyi bose buri umwe yaje muburyo bwe ndetse yambaye muburyo budasanzwe , bukunda kugaragara ku bantu bibyamamare .


Mugunga Yves utaherukaga mu ikipe y'igihugu Amavubi ni uko yaserutse yambaye 

Amavubi azakira ikipe y'igihugu ya Zimbabwe taliki 15 Ugushyingo, mugihe taliki 21 Ugushyingo izakira ikipe ya Afurika y'epfo, Aya makipe yose Ari mu itsinda rimwe na Benin na Nigeria , biteganyijwe ko abakinnyi bakina ku mugabane w'iburayi nahandi hatandukanye hanze y'u Rwanda bazatangira ku gera mu mwiherero ku munsi wo ku wa mbere.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments