• Amakuru / MU-RWANDA

Ku wa Kane tariki ya 02 Ugushyingo 2023, Nibwo Umugabo witwa Baririka Jean de Dieu wo mu Karere ka Musanze w’imyaka 44 y’amavuko wakoraga akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare yasanzwe muri Nyabihu yishwe akaswe ijosi.

Amakuru y’urupfu rw’uyu nyakwigendera bakundaga guhimba Jyumutinya, wari utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara mu Mudugudu wa Nyakinama, yamenyekanye ubwo umuturage bita Baziramwabo Théogène yajyaga guhinga akabona igare riri mu kayira hepfo y’aho hari umurambo, ahita atabaza.

Amakuru yabashije kumenyekana ni uko abaheruka kubona nyakwigendera bwa nyuma, bamubonye ku mugoroba wo kunwa Gatatu mu kabari k’uwitwa Bagirubwira Jean Damascène na Sayisayi, muri Nyabihu mu Mudugudu wa Kirebe hafi ya Santere ya Kinkware.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius, yavuze ko kuri ubu RIB iri gukora iperereza ryimbitse ndetse hari na bamwe bafashwe kugira ngo babazwe ku bijyanye n’uru rupfu rwa nyakwigendera.

Ati "Uyu ni umuturage, ni uwacu ariko yiciwe mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu, Polisi na RIB ya Rugera hari abo imaze gufata kugira ngo bakorweho iperereza kuko bivugwa ko ngo basangiriye mu kabari kamwe muri Nyabihu. Nta yandi makuru turamenya."

"Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gufasha inzego z’iperereza ku makuru yose bamenya. Ikindi ni ukwihanganisha umuryango we by’umwihariko umugore we n’ababyeyi be n’Abanyarwanda muri rusange. Tunasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo bajye badufasha gukumira icyaha kitaraba."

Icyo gihe muri ako kabari nyakwigendera yasangiraga n’abitwa Nzirakarengane Christophe wo mu Kagari ka Rugeshi Umudugudu wa Karambo na Nagasanzwe Eric wo mu Mudugudu wa Nyakinama, bahise batabwa muri yombi ngo bakorweho iperereza nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umurambo wa Baririka Jean de Dieu wahise ujyanwa mu Bitaro bya Shyira kugira ngo ukorerwe usuzuma hamenyekanye icyamwishe. Asize umugore n’abana batatu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments