• Imikino / FOOTBALL

Kuva ku wa Kane tariki 11 Kamena 2026 kugeza ku cyumweru taliki 19 Nyakanga 2026, ni amataliki azaba arimo ibirori bya ruhago biba buri myaka 4 , iyi ni imikino yanyuma y'igikombe cy'isi, iteganyijwe kubera muri Leta Z'unze Ubumwe za America , Canada na Mexico ,iyi mikino niyo yambere izitabirwa n'ibihugu 48 bivuye kuri 32.

Igikombe cy'isi, ni kimwe mu bikorwa bihambaye mu isi ya sports, by'umwihariko umupira w'amaguru ari nayo mpamvu gihuruza imbaga , kugirango wakire imikino yanyuma y'igikombe cy'isi, bisaba kuba ufite ama stade manini kandi meza kugirango iyi mikino ibashe gukomeza kuryohera abarebyi .

Mugice cya 2  cy'iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe izindi  Stade 8 zatoranyijwe kuzaberaho imikino yanyuma y'igikombe cy'isi 2026, Leta z'unze ubumwe za America ,nizo zizaba zifite stade nyinshi {11} , Mexico izaba ifite stade 3 gus , mugihe Canada ifite stade 2. Estadio Azteca yo muri Mexico niyo nini ,ikaba izaba yakira igikombe cy'isi ku nshuro 3 , ikaba ariyo yambere izaba ibikoze , 

9. Levi's Stadium:

Iyi stade iherereye mu mujyi San Francisco , ikaba isanzwe ikinirwaho n'ikipe ya San Francisco 48ers kuva muri 2014,  yakira abafana 68,500 bicaye neza.



10. Gillette Stadium :

Iyi ni stade yafunguwe muri 2002 ,ikaba iherereye mu mujyi wa Boston, iyi stade ni imwe mu ziteye mu buryo budasanzwe ikaba yakira abafana 65,878.



11.Hard Rock Stadium:

Iyi ni imwe mu ma stade meza muburyo bugaragara , ikaba iherereye mu mujyi wa Miami muri leta ya Florida ,Hard Rock Stadium ,isanzwe ikinirwaho n'ikipe ya University of Miami, n'ikipe ya Miami Dolphins , e ikaba yakira abafana 64,767.



12.BC Place :

Iyi niyo stade nini mu zizakoreshwa ariko muri Canada , iyi stade iherereye mu mujyi wa Vancouver ,ni stade yaherukaga kwakira imikino y'igikombe cy'isi muri 2015 ubwo yakiraga umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cy'abagore, BC Place yakira abafana 54,500.



13.BMO Field :

Iyi niyo stade nto mu zizakira imikino yanyuma y'igikombe cy'isi , iyi stade iherereye mu mujyi wa Toronto , ubu yakira abafana 30,000, ariko ikaba igomba kuvugururwa kuburyo izakinirwaho yakira abafana 45,000.




14. Estadio Azteca :

Niyo stade izaba yakira abantu benshi , ikaba ihererye mu mujyi wa Mexico City , iyi stade yakiriye umukino  wanyuma w'igikombe cy'isi mu mwaka wi 1970 no mu 1986 , izaba ariyo stade ya mbere izakinirwaho igikombe cy'isi inshuro 3 , kimwe nuko Mexico aricyo gihugu rukumbi kizaba cyakiriye imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi inshuro 3, iyi stade yakira abafana 87,523.



15. Estadio BBVA :

Iyi stade  iherereye mu mujyi wa Moterrey naho ni muri Mexico ,ntabwo ari stade nini cyane, nta nubwo yubatse mu buryo bugezweho ,gusa ifite uburyo igaragaramo bwihariye, ahanini bitewe nuko yitegeye umusozi utuma  aka gace kagaragara neza , iyi stade yakira abafana 53,500.




16.Estadio Akron :

Iyi stade ni imwe muzakira abantu bacye zizakinirwaho imikino yanyuma y'igikombe cy'isi , iyi stade yafunguwe bwambere muri 2010,ikaba ikinirwaho n'ikipe ya Chivas ,iyi ni imwe muri stade zubatse muburyo bugezweho ndetse ikaba ari imwe mu za mbere ku isi , Estadio Akron yakira abafana 49,850.

































Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments