• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Abaturage bo mu murenge wa Nyakariro bavuga ko ibiti byatewe bizabafasha mu buryo butandukanye bibarinda ibyatuma ubuzima bwabo butamera neza.

Ibi babitangaje nyuma yuko ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, Mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Nyakariro habaga umuganda wibanze ku bikorwa bitandukanye birimo no gutera ibiti mu ishyamba.

Ibi biti byitwezeho umusaruro mwiza n'abaturage bahatuye n'abatuye muri aka karere muri rusange, byatewe kuri hegitari 49 mu ishyamba rikora mu tugari tubiri twa Gishore na Munini.

Ku maso y'aba baturage hagaragaraga akanyamuneza nyuma yuko inzozi zabo zasaga nk'iziri kuba impamo bitewe nuko mbere bahoraga bataka ikibazo cyo kutagira aho bakura ibiti byo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye byumwiriko kubaka amateme ndetse n'inzu.

Ikindi bamwe mu baganiriye na BTN bashingiraho bavuga ko iterwa ry'ibi biti rije ari igisubizo, Ni uko iri shyamba rigiye kubongerera impumeko nziza ndetse no kugabanya zimwe mu mpanuka z'ibiza byangizaga ibisenge by'amazu mu gihe cy'imvura kuko amababi n'amashami by'ibiti bifata umuyaga.
 
Ndayambaje Piot utuye mu mudugudu wa Matyazo akagari ka Gishore witabiriye uyu Mu?anda, avuga ko wabasigiye akanyamuneza bitewe n'ibiti byahatewe nk'isoko y'imvura izabafasha kweza neza imyaka bahinga ndetse ko  iri shyamba rizabafasha kubarinda ibizi akenshi biterwa n'umuyaga mwinshi.

Yagize ati" Mu minsi iri mbere tuzeza imyaka ku kigero cyo hejuru. Twahoraga twifuza ko aha hantu haterwa ibiti kuko byatwongerera umwuka mwiza duhumeka ndetse bikanaturinda ibiza biterwa n'imvura nyinshi".

ICYONYISABYE Bernardin, Perezida wa Koperative Turengere Amashyamba Munini Gishore, ikaba ariyo yari isanzwe ikorera muri aka gace katewemo ibiti by'inturusi, nawe avuga ko uyu muganda wabafashije byinshi bitandukanye na mbere aho wasangaga abahaturiye baraburaga ibiti byo kubakisha, Ati" Kuba ibi biti bihatewe bituzaniye ibyiringiro byuko kubona ibiti byo kubakisha no kubona inkwi zo gucanisha bizaba byoroshye".

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Umutoni Jeanne, agaruka ku kamaro k'iki gikorwa cyo gutera ibiti yavuze ko bizatanga umusaruro mwiza kuko yaba uruhande rw'abahinzi bazasarura neza kandi umusaruro wiyongere kubera imvura ikindi ni uko iri shyamba ryatewemo ibiti rizabafasha guhumeka neza no kurinda abahatuye ibiza kuko amababi y'ibiti afata umuyaga ushobora kwangiza ibisenge mu gihe cy'imvura nyinshi.

Agira ati" Mu byukuri iki gikorwa kishimiwe n'abatari bake kuko kiri butange umusaruro mwiza. Abahinzi bazeza kandi abaturage muri rusange bahumeke umwuka mwiza. Ikindi amababi y'ibi biti azafasha ku kurinda ibikorwa remezo kuko amababi afata akanagabanya umuyaga mwinshi ushobora kwangiza ibisenge by'inzu".

Visi Meya Mutoni yavuze ko nubwo hashyizweho ubu buhumbikiro muri buri Kagari budahagije,  akaba yasabye abaturage benshi guhumbika ibiti kugira ngo abakeneye kubigura babibone hafi anaboneraho gusaba buri muturage wese gufata neza igiti kuko uzarengaho agatema ibiti ntaburenganzira yabiherewe azahantwa.

Biteganyijwe ko Mu gihembwe cyo gutera ibiti cya 2023/2024 mu Karere ka Rwamagana hazaterwa ibiti birenga miliyoni ebyiri, harimo ibiti by’ishyamba 1 018 549, ibiti bivangwa n’imyaka 1 078 020 ndetse n’ibiti birenga ibihumbi 155 by’imbuto mu gihe Ibiti gakondo ari 41.087.

Kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera ibiti bisaga miliyoni 63 by’ubwoko butandukanye, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:

Uturutse ibumoso( Umuyobozi w'umurenge wa Nyakariro, Muhoza Theogene na Visi Meya Mutoni Jeanne)

Abanyamakuru bari baje gukurikirana iki gikorwa

Abayobozi batandukanye bari bahuriye muri iki gikorwa cyo gutera ibiti

Wabonaga ko buri wese yari ashishikajwe n'iki gikorwa

Nyuma yo kurangiza iki gikorwa bahitaga bakaraba ibiganza mu rwego rwo kunoza isuku ku mubiri

Muhoza ukorera agatuganya ibiti biri mu buhumbekero

Zaninka Martha(Cadette) ukorera mu Mushinga wa Magic Development utunganya ukanakora amashyamba


Umunyamakuru wa IGIHE, Hakizimana Jean Paul iburyo

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments