• Imikino / FOOTBALL

Ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi yabonye umutoza mushya, Umudage Torsten Frank Spittler wari umaze iminsi avugwa ko ariwe uzayihabwa.

Inkuru zuko Torsten Frank Spittler umudage w'imyaka 61, ariwe uzatoza Amavubi,zatangiye gucicikana hagati mu cyumweru dusoje , bivugwa ko amaze igihe mu Rwanda , ndetse yaba yaramaze kwemezwa nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ariko bitaratangazwa, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryakomeje kubica kuruhande gusa benshi bagakomeza kwemeza ko uyu mugabo ariwe uzatoza Amavubi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo byemejwe ko komite nyobozi ya FERWAFA ,yemeje bidasubirwaho ko Torsten Frank Spittler ariwe ugiye gutangirana n'uRwanda, urugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino yanyuma y'igikombe cy'isi cya 2026, izabera muri Leta zunze ubumwe za Amarica, Canada na Mexico.

Uyu mugabo udafite amateka ahambaye mubyo gutoza , azaba yungirijwe na Jimmy Mulisa, nubundi wari umwungiriza wa Carlos Alos, uheruka gutandukana niyi kipe , ndetse na Yves Rwasamanzi utari mushya mu ikipe y'igihugu y'uRwanda, aba bagabo bafite akazi katoroshye, kuva taliki 13 Ugushyingo kuko bazakinamo imikino 2 ,yo gushaka itike y'imikino yanyuma y'igikombe cy'isi imikino bakiramo Zimbabwe na  Africa y'epfo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments