Ikipe ya Rayon Sports yofurije Kimenyi Yves gukira vuba ivuga ko amasengesho ayoye agiye kwerekeza kuri uyu musore wagize imvune ikomeye.
Kucyumweru taliki 29 Ugushyingo 2023, nibwo Kimenyi Yves yagiriye imvune ikomeye, mu mukino ikipe ye ya AS Kigali yari yasuyemo Musanze FC, nyuma yo gukandagirwa nabi na Peter Agbevor ,rutahizamu wa Musanze FC, wahise unahabwa ikarita itukura , iyi mvune yaje ku munota wa 27 w'umukino, ubwo uyu munya Nigeria yahuriraga ku mupira na Kimenyi Yves, ariko Kimenyi awumutanze undi amukandagira ruseke arayimena .
Kuri stade Ubworoherane niho Kimenyi Yves yavunikiye
Ikipe ya Rayon Sports, niyo yonyine mu makipe uyu musore yanyuzemo, yamwifurije gukira vuba, ndetse inavuga ko igiye ku musengera ,mubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo Rayon Sports yagize iti " turagutekereza Kandi twizeye ko uza gukira byihuse , uri mu masengesho yacu no mubyifuzo byacu , uwahoze Ari umuzamu wacu Kimenyi Yves " .
Ibi Rayon Sports yabyanditse, nyuma yuko igihe uyu musore yavunikaga, yo yari ihanganye na mucyeba APR FC, mu mukino warangiye amakipe anganya 0-0 , Kimenyi Yves yasinyiye Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019, nyuma yuko yari ku rutonde rw'abakinnyi 16 APR FC yari yirukanye icyo gihe , akigera muri iyi kipe yavuze rimwe mu magambo ryakunzwe n'abafana ba Rayon Sports, ubwo yagiraga Ati " njye ndi umu Rayon w'ukuri ".
Rayon Sports niyo kipe yonyine Kimenyi yakiniye yamwifurije gukira vuba
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko raporo y'abaganga, yagaragaje ko Kimenyi Yves yavutse amagufa abiri, ariyo Tibia na Péroné tugenekereje mu kinyarwanda tukaba twavuga ko Ari ruseke , ubutabazi bw'ibanze bukaba bwagenze neza igisigaye ari ukuzanwa mu mujyi wa Kigali akabagwa , uyu mugabo avunitse iminsi micye mbere yuko akora ubukwe n'umugore we Uwase Muyango, bamaze igihe banana ,ndetse bamaze igihe bibarutse umwana wabo w'imfura .
Kimenyi yakiniye yakiniye Rayon Sports umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri mucyeba Kiyovu Sports
Biravugwa ko Ari uko Kimenyi Yves yavunitse
Kimenyi Yves na Uwase Muyango bamaze igihe banana bitegura no gukora ubukwe