• Imikino / FOOTBALL

????Mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 18 Gicurasi 2023, Nibwo hamenyekanaga amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya Eulopa League.


Ikipe ya AS Roma yo na Sevilla nizo zaraye zigeze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera amakipe ku buryo bugoranye.

AS Roma kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League nyuma y’uko ikipe ye ikuyemo Bayer 04 Leverkusen iwayo mu gihe Sevilla yavuye inyuma igakuramo Juventus.

Sevilla yatangiye ishaka igitego cyo mu minota ya mbere, aho ku munota wa gatatu yirangayeho ku buryo bwari bubonywe na Ivan Rakiti? wirukankanye umupira wenyine ariko ananirwa gutanga kuri bagenzi be.

Kuwa karindwi, Jesús Navas yongeye guhindura umupira mu rubuga rw’amahina, ariko ba myugariro ba Juventus barahagoboka. Byasabye iminota 15 kugira ngo Juventus nayo yinjire mu mukino.

Kuri uwo munota nibwo yabonye amahirwe ya mbere ubwo Federico Gatti yateraga mu izamu ariko umunyezamu awukuramo.

Nyuma y’iminota mike yongeye gusatirwa bikomeye, Youssef En Nesyri, atera umupira wari wabazwe Wojciech Szcz?sny, awuvanamo.

Ku munota wa 31, Wojciech Szcz?sny yongeye gutabara Juventus ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Marcos Acuña, awushyira muri koruneri nubwo ntacyo Sevilla yigeze iyibyaza.

Nyuma y’iminota itatu, abakinnyi ba Juventus bahererekanyije neza, Moise Kean atera ishoti rikomeye rikubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 41, Juventus yabonye igitego cyatsinzwe na Adrien Rabiot ariko umusifuzi Danny Makkelie ahamya ko habanje kubamo kurarira.

Igice cya kabiri cyari icyo gupfa no gukira kuko aricyo cyari kugena ugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Ni igice cyari gikomeye ku makipe yombi kuko yakomeje gusatirana nubwo buri imwe yari yakomeje inyuma hayo bikagorana kwinjira mu rubuga rw’amahina. Byasabye umunota wa 65 kugira ngo igitego cya mbere kiboneke.

Juventus yatangiye umukino irushwa cyane ni yo yanyeganyeje inshundura mbere ku gitego cya Dušan Vlahovi?. Kuva icyo gihe Sevilla yashatse kwishyura hasi hejuru.

Yagerageje uburyo bwinshi ariko ku munota wa 72, Jesús Suso atera ishoti rya kure riremereye, umunyezamu Wojciech Szcz?sny ayoberwa uko bigenze azunguza umutwe, yishyurwa atyo.

Igiteranyo cy’ibitego cyari 2-2 byatumye hashyirwaho iminota 30 yo kwikiranura.

Sevilla nk’uko yatangiye umukino yongeye gusatira izamu, iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 95, cyatsinzwe na Érik Lamela, wagitsindishije umutwe aherejwe na Bryan Gil.

Agace ka mbere Seville yagasoje iyoboye umukino. Juventus yari yarushijwe yagombaga gushaka uko iva inyuma ikajya kwishyura, mu gace ka nyuma ikareba uko yagera muri penaliti.

Sevilla nayo nta kindi yagombaga gukora usibye kurinda ibyagezweho byaje no kuvamo ikarita itukura yahawe Marcos Acuna ku munota wa 105, ahawe iya kabiri y’umuhondo.

Nubwo yabonye iyi karita, Sevilla yakomeje kwihagararaho kugeza iminota 120 irangiye, hongerwaho itanu nayo itagize icyo imara kuri Juventus yahise isezerwa ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Undi mukino wabaye muri iri joro wahuje Bayer 04 Leverkusen yari yakiriye AS Roma mu Budage kuri Ramón Sánchez Pizjuán Stadium.

Igitego kimwe AS Roma yari ifite nk’impamba, nticyari gihagije kuri buri wese ukurikirana umupira hafi, ariko si ko umutoza wayo yabibonaga.

José Mourinho yongeye kwandika amateka ageza AS Roma ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League, amaze kunganya na Bayer 04 Leverkusen ku buryo butunguranye.

Kuri uyu mugoroba umutoza wa AS Roma yakinnye umukino wongera kwibutsa abakunzi ba ruhago uwo ariwe kuko iminota 90 yose y’umukino yasatiriwe ariko ntihagira igitego cyinjira mu izamu ry’ikipe ye.

AS Roma yasabwaga kunganya kugira ngo ikomeze ku mukino wa nyuma. Ibi byashobotse kuko mu mukino wose, nta gitego cyigeze kibonekamo.

Imibare yo kuri uyu mukino igaragaza ko Bayer 04 Leverkusen yateye amashoti 26 yose agana ku izamu, mu gihe AS Roma yateye rimwe gusa. Umunyezamu wayo Rui Patrício yakuyemo atandatu yari yabazwe neza.

Umukino wa nyuma uzabera kuri Puskás Aréna mu Mujyi wa Budapest muri Hongrie tariki 31 Gicurasi 2023.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments